Dr. Usta Kaitesi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda ruswa bagashyira imbere imitangire ya serivisi nziza

Kuri uyu munsi tariki ya 26 Mata 2023, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kaitesi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda ruswa n’akarengane ahubwo bagaharanira gushyira imbere imitangire serivisi nziza mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.

Dr. Usta Kaitesi yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro mu nama nyunguranabitekerezo yo kurwanya ruswa n'akarengane mu mitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze yateguwe n’Umujyi wa Kigali. Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’inzego zegerejwe abaturage kuva ku kagali kugeza ku karere.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye iyi nama, Dr. Usta Kaitesi yavuze ko umwanya mwiza u Rwanda rufite ku rwego mpuzamahanga mu gukumira no kurwanya ruswa ruhukomora ku mikorere myiza n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu Abanyarwanda bose bavomaho.

Dr. Usta Kaitesi yavuze ko ukora icyaha kijyanye na ruswa aba azi ko akoze icyaha kidasaza kandi ko ntawusaza arya ruswa ahubwo asaza ayishyura. Yasabye abayobozi b’inzego zibanze kwirinda ko abaturage bacyekaho kurya ruswa kandi atari byo kuko bibahesha isura mbi bikanayihesha n’igihugu.

Dr. Usta Kaitesi yashishikarije abayobozi b’inzego zibanze gutangira serivisi kugihe no kubahiriza amategeko, hakanashyirwaho uburyo bunoze bworohereza abaturage kubona serivisi bifuza

Back