RGB yahuye n’abagize JADF mu Mujyi wa Kigali
Ku wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022, Umukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, bayoboye inama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Dr. Kaitesi yabwiye abitabiriye iyi nama ko bakwiye kurushaho kunozwa iteganyabikorwa n’ikurikiranabikorwa bya JADF, mu rwego rwo kongera umuvuduko mu kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye.
By’umwihariko, yasabye abakozi bashinzwe JADF mu turere tw’Umujyi wa Kigali kwita kuri serivisi baha abashaka gukorana n’uturere ibikorwa by’iterambere, anagaruka ku ngaruka bigira iyo bidakozwe neza.
Yagize ati: “Umuntu araza akamara amezi. […] Mu kwezi kumwe umuntu yasabye collaboration letter mukwiye kuba mwamusubije, ariko hari bureaucracy iri muri iyo process. Buriya mu cyaro bakira vuba. Hari igihe aza mu mujyi mugakeka ko ibintu ari ibya make, [ariko] mu cyaro bakabona ibintu azanye ni byinshi. Ni uko babacika”.
Muri iyi nama, RGB yanamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwa Citizen Report Card (CRC) 2022, bukubiyemo ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Bitandukanye no mu myaka yashije, Umujyi wa Kigali muri CRC 2022 waje ku mwanya wa kabiri.
Dr. Kaitesi yashimangiye impamvu Umujyi wa Kigali ukwiye kongera ikibatsi mu kunoza serivisi.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, uyu Mujyi mu mitangire ya serivisi ni wo rembo ry’u Rwanda. Ni wo utuma n’abatugana bakomeza kutugana kurushaho, n’abifuza kuzana imari yabo ngo ikoreshwe ni ho bakura icyizere cya mbere gituma bashobora kuza”.