RGB yamuritse CRC 2022, Uruhare rw’abafanyabikorwa rugaragazwa nk’inkingi ya mwamba mu kurushaho kunoza serivisi.

Ku wa 18 Ugushyingo 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamuritse raporo ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2022 bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye; raporo izwi nka CRC mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Ubu bushakashatsi bwamurikiwe i Muhanga mu nama nyunguranabitekerezo y’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama nyuguranabitekerezo yabereye i Kabgayi (Muhanga),  yahuje abafatanyabikorwa ba JADF mu Ntara y'Amajyepfo.

CRC 2022 igaragaza ko Akarere ka Rusizi ari ko kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, n’amanota 81,5%. Uturere turi ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, ni Gakenke ifite amanota 80,5% na Gatsibo yagize amanota 79,9%.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara ni ko kahize utundi, kagira amanota 78.8%, kaza ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’Igihugu.

Uturere twa nyuma ni Burera yagize amanota 71.7% Nyagatare (70.6%) na Nyamagabe (68.1%).

Muri CRC ya 2022, Umutekano ni cyo cyiciro kiza imbere y’ibindi mu gushimwa n’abaturage n’amanota 91.9%, kigakurikirwa n’Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (88.7%) n’Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi 87.8%.

Ibyiciro bitatu biza inyuma mu gushimwa n’abaturage ni Ibikorwaremezo (65.1%) Ubuhinzi (61.1%) ndetse n’Ubutaka n’imiturire (60.5%).

Avuga ku gikwiye gukorwa kugira ngo imitangire ya serivisi muri ibi byiciro irusheho kunyura abaturage, Umukuru wa RGB, Dr KAITESI yagize ati:

“Igikwiriye kunozwa kurushaho ni ugukorana n’abafatanyabikorwa. Hari ibintu Leta idashoboye ariko abikorera bashoboye. Hari ibyo abikorera badashoboye, ariko imiryango itari iya Leta ishoboye…; hari ibintu iyo miryango idakora, imiryango ishingiye ku myemerere ikora. Ubuyobozi bukwiye gukora cya kindi cyo guhuza ibikorwa nk’uko bikwiye, bagahuza mu igenamigambi, mu gukurikirana ishyirwamubikorwa, ndetse bagahuza no mu kwigenzura no kwigiranaho kugira ngo dushobore gukora neza kurushaho”.

Mu nzitizi CRC 20222 yagaragaje ko zibangamira imitangire ya serivisi, harimo kuba abasaba serivisi batamenya ibisabwa mbere yo kuzisaba, ikimenyane, akarengane, ruswa, abakozi badahagije ndetse n’ibikorwaremezo n’ibikoresho bidahagije.

Harimo kandi gusiragiza abaturage, kutabonekera ku gihe kw’abatanga serivisi no kubwira nabi abashaka serivisi.

Avuga ku gikwiye gukorwa kugira ngo izi ngeso zicike, Umukuru wa RGB yagize ati:

“Inzira zikoreshwa kugira ngo umuntu yubakirwe ubushobozi uko bikwiye nizikoreshwe. Ariko nanone izikoreshwa kugira ngo ango umuntu ahanwe nazo zikoreshwe”.

Back